
Inyigisho zo mu nyandiko rusange n’ibyahishuwe
KUBAHO MU IJAMBO BURI MUNSI
- Author
- Pastor Emile Sempabwa
- Place and Year
- Kigali, Rwanda
- Illustration/Cover
- Pastor Emile Sempabwa
About This Book
Urwandiko rwandikiwe Abaheburayo, Inzandiko Rusange n’Igitabo cy’Ibyahishuwe biduhamagarira gukomeza kwizirika kuri Yesu Kristo, Umwana w’Imana, Umutambyi Mukuru wacu n’Umukiza w’iteka ryose. Ibi bitabo bidutera inkunga yo gukomera mu kwizera, kubaho mu buziranenge, gushyira Ijambo ry’Imana mu bikorwa no gukomeza ibyiringiro bidacogora nubwo twahura n’ibigeragezo.
Urwandiko rwandikiwe Abaheburayo rutwibutsa ko Kristo asumba byose kandi ko igitambo cye gitunganye cyafunguriye abamwizera bose inzira yo kwegera Imana bafite umudendezo. Inzandiko Rusange ziduhugurira kugaragaza ukwizera kuzima binyuze mu rukundo, kumvira Imana, gusenga, kwicisha bugufi no gukora imirimo myiza, ari na ko ziduhamagarira kuba maso kugira ngo tutayobywa n’inyigisho z’ibinyoma. Naho Igitabo cy’Ibyahishuwe, kiduhishurira intsinzi ya nyuma ya Yesu Kristo ku mbaraga z’ikibi kandi kikatumenyesha isohozwa ry’ubwami bw’Imana mu bwiza bwabwo bwose.
Kubaho mu Ijambo buri munsi ni uguhora duhanga amaso kuri Yesu, tukagendera mu kuri, tukihangana kandi tukaba indahemuka kugeza ku iherezo, twemera ko Umwuka Wera ahindura imibereho yacu.
Bityo tugahesha Imana icyubahiro binyuze mu buhamya bwacu, tukabaho twiringiye amasezerano yayo y’iteka ryose kandi tukitegura twishimye kwakira ukugaruka kw’Umwami wacu Yesu Kristo mu bwiza bwe.
Payment Instructions
MoMo: send exactly 20,000 RWF to code 215 213 5 (Emile).
Bank Transfer (USD): send exactly 15 USD to Bank of Kigali, account number 0004 7069 6794 470 (Emile Sempabwa).
Digital Access
You must be logged in to read online.
Sign In First


