Back to Books
ISEZERANO RISHYA

ISEZERANO RISHYA

IBISOBANURO N’INYIGISHО

Author
Pastor Emile Sempabwa
Place and Year
Kigali, Rwanda
Illustration/Cover
Pastor Emile Sempabwa
Price20,000 RWF / $15 USD
Read the preview below, then request access when you're ready.

About This Book

Isezerano Rishya ni ryo cyuzuzo cy'umugambi w'Imana wo gukiza abantu, uwo yari yarasezeranye kandi ryigaragaza buhoro buhoro mu Isezerano rya Kera. Rihishura Yesu Kristo ari we Umwana w'Imana, waje mu isi kugira ngo azanire abantu bose agakiza binyuze mu rupfu rwe no kuzuka kwe.

Binyuze mu Butumwa Bwiza bune, Ibyakozwe n'Intumwa, Amabaruwa n'Igitabo cy'Ibyahishuwe, Isezerano Rishya rigaragaza inkingi z'ingenzi z'ukwizera kwa gikristo, ivuka ry'Itorero, umurimo wa Mwuka Wera n'ibyiringiro byo kugaruka kwa Yesu Kristo afite icyubahiro.

Iki gitabo, Inyigisho n'Ibisobanuro by'Isezerano Rishya, cyateguwe kugira ngo gifashe abasomyi gusobanukirwa Ibyanditswe Byera mu buryo busobanutse, bwizerwa kandi bushobora gushyirwa mu bikorwa mu buzima bwa buri munsi. Intego yacyo si ugutanga ubumenyi bwa Bibiliya gusa, ahubwo ni ugufasha buri musomyi kugirana umushyikirano wimbitse n'Imana no kubaho akurikije Ijambo ryayo buri munsi.

Buri gitabo kigize Isezerano Rishya gisobanurwa hakurikijwe iriburiro ryacyo, incamake y'ibikubiyemo, inyigisho z'ingenzi, ndetse n'ibisobanuro bifasha gusobanukirwa amateka yacyo, ubutumwa bw'umwuka gikubiyemo n'uko bushyirwa mu bikorwa mu mibereho ya gikristo.

Ubu buryo bufasha umusomyi kubona ubumwe bw'ubutumwa bwa Bibiliya yose no gusobanukirwa neza umugambi w'Imana wo gucungura abantu, uhereye ku masezerano yatanzwe mu Isezerano rya Kera kugeza ku isohora ryayo muri Yesu Kristo.

Twifuje ko iki gitabo kizabera isoko y'ubwubatsi bwo mu mwuka, ihumure n'iterambere mu kwizera ku bashumba, abayobozi b'amatorero, abigisha b'Ijambo ry'Imana, abanyeshuri ba tewolojiya ndetse n'abakristo bose bifuza kurushaho gusobanukirwa Ibyanditswe Byera.

Dusenga ko izi nyigisho zizakomeza ukwizera kwanyu, zongere ubumenyi bwanyu bw'Ijambo ry'Imana kandi zibashishikarize kubaho buri munsi mukurikiza amahame y'Ubwami bw'Imana, byose bikaba ku bw'icyubahiro cya Yesu Kristo.

Payment Instructions

MoMo: send exactly 20,000 RWF to code 215 213 5 (Emile).

Bank Transfer (USD): send exactly 15 USD to Bank of Kigali, account number 0004 7069 6794 470 (Emile Sempabwa).

Digital Access

You must be logged in to read online.

Sign In First