Back to Books
Inyigisho zo mu nyandiko za YOSUA, ABACAMANZA, RUSI

Inyigisho zo mu nyandiko za YOSUA, ABACAMANZA, RUSI

KUBAHO MU IJAMBO BURI MUNSI

Author
Pastor Emile Sempabwa
Place and Year
Kigali, Rwanda
Illustration/Cover
Pastor Emile Sempabwa
Price20,000 RWF / $15 USD
Read the preview below, then request access when you're ready.

About This Book

Ibitabo bya Yosuwa, Abacamanza na Rusi bitwigisha ko Imana ari iyo kwizerwa kandi isohoza amasezerano yayo. Iha umugisha abayiringira kandi bakayumvira.

Igitabo cya Yosuwa kiduhamagarira kugendana ubutwari, gukomeza kwizirika ku Ijambo ry'Imana no kuyiringira kugira ngo iduhe kunesha mu bibazo no mu rugendo rw'ubuzima.

Igitabo cy'Abacamanza kitwereka ingaruka zo kutizerwa no kutumvira Imana, ariko nanone kikaduhishurira ukwihangana n'imbabazi byayo, kuko ihora yiteguye kwakira no guhagurutsa abayigarukira bihannye.

Naho igitabo cya Rusi ni ubuhamya bwiza bw'ubudahemuka, kwicisha bugufi, kwizera no gucungurwa.

Iki gitabo kizakuyobora muri ibi bitabo bitatu, gitanga kuri buri gice incamake yumvikana neza, ingingo z'ingenzi z'imirongo, inyigisho z'ingenzi ndetse n'uburyo bwo kuzishyira mu bikorwa mu buzima bwa buri munsi. Ubu buryo bufasha gusobanukirwa neza ubutumwa bwa Bibiliya no kubushyira mu bikorwa mu mibereho ya buri munsi.

Kubaho mu Ijambo buri munsi ni uguhitamo kwiringira Imana mu bihe byose, kuyumvira udacogora, gukomeza kuba indahemuka n'iyo waba uri mu bigeragezo, no kugendera mu butungane no mu bunyangamugayo. Iyo ushyize mu bikorwa izi nyigisho, ukwizera kwawe kurakomera, ukarushaho kubona ubudahemuka bw'Imana muri buri ntambwe y'ubuzima bwawe, kandi ukaba umuhamya muzima w'urukundo n'ubuntu bwayo.

Payment Instructions

MoMo: send exactly 20,000 RWF to code 215 213 5 (Emile).

Bank Transfer (USD): send exactly 15 USD to Bank of Kigali, account number 0004 7069 6794 470 (Emile Sempabwa).

Digital Access

You must be logged in to read online.

Sign In First