
AMAVANGIRI 4 N’IBYAKOZWE N’INTUMWA
KUBAHO MU IJAMBO BURI MUNSI
- Auteur
- Pastor Emile Sempabwa
- Lieu et Année
- Kigali, Rwanda
- Illustration/Couverture
- Pastor Emile Sempabwa
À Propos de ce Livre
Ibitabo bine by’Ubutumwa Bwiza (Matayo, Mariko, Luka na Yohana) hamwe n’Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa bitugaragariza uwo Yesu Kristo ari we, umurimo yakoze n’inshingano yahawe, ndetse n’ukuntu Itorero rye ryavutse rikaguka. Bitwigisha kumenya Yesu, kumwizera, gukurikira urugero rwe, gukunda Imana no gukunda bagenzi bacu, kubaho twumvira Imana, dusenga, tugirira abandi impuhwe kandi tuyobowe n’imbaraga z’Umwuka Wera.
Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kitwereka uburyo abakristo ba mbere bashyize mu bikorwa izo nyigisho, babwiriza Ubutumwa Bwiza badacogora kandi bahindura isi binyuze mu kwizera kwabo.
Iki gitabo kizagufasha kwiga buri gice cya Bibiliya mu buryo bworoshye kandi bwumvikana. Muri buri gice uzasangamo incamake isobanutse, ibisobanuro by’imirongo y’ingenzi, inyigisho z’ingenzi ndetse n’uburyo bwo kuzishyira mu buzima bwawe bwa buri munsi. Ubu buryo buzagufasha gusobanukirwa ubutumwa bw’Ijambo ry’Imana, kumenya ukuri kwaryo kw’ingenzi no kubushyira mu bikorwa mu mibereho yawe ya buri munsi.
Kubaho mu Ijambo buri munsi ni ukugendana na Yesu Kristo, kwemera kuyoborwa n’Umwuka Wera, gushyira mu bikorwa inyigisho ze no guhamya urukundo rwe aho uri hose. Uko uzakomeza gutekereza ku nyigisho zo mu Butumwa Bwiza n’Ibyakozwe n’Intumwa no kuzishyira mu bikorwa ubikuye ku mutima, ni ko uzarushaho gukura mu kwizera, ugire imico isa n’iya Kristo kandi ube umwigishwa ushobora kugira uruhare mu guhindura umuryango wawe, Itorero ryawe n’igihe ubamo, byose bigahesha Imana icyubahiro.
Instructions de Paiement
MoMo : envoyez exactement 20,000 RWF au numéro MoMo code 215 213 5 (Emile Sempabwa).
Accès Numérique
Vous devez être connecté pour lire en ligne.
Connectez-vous d'abord


