Gusubira inyuma
INYANDIKO 13 ZA PAWULO

INYANDIKO 13 ZA PAWULO

KUBAHO MU IJAMBO BURI MUNSI

Umwanditsi
Pastor Emile Sempabwa
Aho cyandikiwe n'Umwaka
Kigali, Rwanda
Igishushanyo cy'Inyuma
Pastor Emile Sempabwa
Igiciro20,000 RWF
Soma incamake hepfo, hanyuma usabe uburenganzira igihe uziyiteguye.

Ibijyanye n'Iki Gitabo

Inzandiko cumi n’eshatu z’Intumwa Pawulo ziduhishurira urufatiro rw’ukwizera kwa gikristo kandi zitwereka uburyo bwo kubaho nk’abigishwa nyakuri ba Yesu Kristo. Zitwigisha ko agakiza ari impano y’ubuntu bw’Imana ihabwa uwizeye Yesu Kristo, kandi ko ubuzima buhinduwe n’Umwuka Wera bugaragarira mu rukundo, ukwera, kwicisha bugufi, kwihangana no gukorera abandi.

Pawulo ahugura abizera gukomera ku kuri kw’Ijambo ry’Imana, kubaho mu bumwe bw’Itorero, gukoresha impano z’Umwuka Wera mu bwenge no mu rukundo, no kwamamaza Ubutumwa Bwiza ari indahemuka kugeza igihe Kristo azagarukira mu bwiza bwe. Iki gitabo kizagufasha kwiga buri gice cy’inzandiko za Pawulo mu buryo bworoshye kandi bwumvikana. Muri buri gice uzasangamo incamake isobanutse, ibisobanuro by’imirongo y’ingenzi, inyigisho z’ingenzi ndetse n’uburyo bwo kuzishyira mu bikorwa mu buzima bwawe bwa buri munsi.

Ubu buryo buzagufasha gusobanukirwa neza ukuri kwa Bibiliya, kubutekerezaho no kubushyira mu bikorwa mu mibereho yawe ya buri munsi. Kubaho mu Ijambo buri munsi, dukurikije inyigisho zo mu nzandiko za Pawulo, ni ukwemerera Umwuka Wera guhindura imitekerereze yacu, gukomeza ukwizera kwacu no kutugira abantu bafite imico isa n’iya Yesu Kristo.

Uko uzajya ushyira mu bikorwa izi nyigisho ubikuye ku mutima, ni ko uzarushaho kugirana ubusabane bukomeye n’Imana, gukorera abandi mu rukundo, gukomera mu bihe by’ibigeragezo no kuba umuhamya muzima w’ubuntu bw’Imana mu muryango wawe, mu Itorero ryawe no muri sosiyete utuyemo, byose bigahesha Imana icyubahiro.

Amabwiriza yo Kwishyura

MoMo: ohereza 20,000 RWF kuri MoMo code 215 213 5 (Emile Sempabwa).

Gusoma kuri Interineti

Ugomba kwinjira kugira ngo usome kuri interineti.

Banza Winjire