
Inyigisho zo mu Ibitabo by’Itangiriro no Kuva
KUBAHO MU IJAMBO BURI MUNSI
- Umwanditsi
- Pastor Emile Sempabwa
- Aho cyandikiwe n'Umwaka
- Kigali, Rwanda
- Igishushanyo cy'Inyuma
- Pastor Emile Sempabwa
Ibijyanye n'Iki Gitabo
Ibitabo by'Itangiriro na Kuva ni byo bishyiraho urufatiro rw'ubutumwa bwose bwa Bibiliya. Bitwereka Imana nk'Umuremyi, Umucunguzi, n'Umuyobozi w'abayiringira bose.
Mu Itangiriro, dusobanukirwa inkomoko y'isi n'inyokomuntu, ingaruka z'icyaha, ndetse n'ubudahemuka bw'Imana ku bayizera. Ubuzima bwa Aburahamu, Isaka, Yakobo na Yosefu buduhamagarira kubaho mu kwizera, mu kumvira no kwiringira amasezerano y'Imana.
Mu Kuva, tubona Imana ibohora ubwoko bwayo mu bubata bwo muri Egiputa kandi ikabwigisha inzira yo kubaho mu kwera no kugirana na yo ubusabane. Amategeko Imana yahaye Mose agaragaza amahame y'ubuzima bwubaha Imana kandi bwubaha bagenzi bacu.
Iki gitabo kizagufasha gusobanukirwa byimbitse ubutumwa bw'ingenzi buri mu Itangiriro na Kuva, no kubushyira mu bikorwa mu buzima bwawe bwa buri munsi. Uko uzagenda ugendera ku Ijambo ry'Imana buri munsi, ni ko uzarushaho gukura mu kwizera, ukabaho ubuzima buhesha Imana icyubahiro kandi bukabera umugisha abo mubana n'abo uhura na bo.
Amabwiriza yo Kwishyura
MoMo: ohereza 20,000 RWF kuri MoMo code 215 213 5 (Emile Sempabwa).
Kwishyura muri Banki (USD): ohereza 15 USD kuri Bank of Kigali, konti nomero 0004 7069 6794 470 (Emile Sempabwa).
Gusoma kuri Interineti
Ugomba kwinjira kugira ngo usome kuri interineti.
Banza Winjire


