
Inyigisho zo mu nyandiko za ABALEWI, KUBARA, GUTEGEKA KWA KABIRI
KUBAHO MU IJAMBO BURI MUNSI
- Umwanditsi
- Pastor Emile Sempabwa
- Aho cyandikiwe n'Umwaka
- Kigali, Rwanda
- Igishushanyo cy'Inyuma
- Pastor Emile Sempabwa
Ibijyanye n'Iki Gitabo
Ibitabo by'Abalewi, Kubara, no Gutegeko kwa Kabiri bitwereka umugambi w'Imana wo kurema abantu bera, b'indahemuka kandi bumvira. Binyuze mu mategeko, ibitambo, amabwiriza n'inyigisho za Mose, tubona ko Imana ihamagarira ubwoko bwayo kubaho mu kwera, kuyiramya mu kuri no mu mutima utaryarya, kuyiringira byuzuye no kugendera mu mategeko yayo.
Ibi bitabo bitwigisha ko kumvira Imana bizana imigisha, naho kutayumvira bikurura ingaruka mbi. Iki gitabo kizagufasha muri uru rugendo gitanga, kuri buri gice cya Bibiliya, incamake yumvikana neza, ingingo z'ingenzi z'imirongo, inyigisho z'ingenzi ndetse n'uburyo bwo kuzishyira mu bikorwa mu buzima bwa buri munsi.
Ubu buryo bufasha abasomyi gusobanukirwa neza ubutumwa bw'Imana no kubushyira mu bikorwa mu mibereho yabo ya buri munsi.
Kubaho mu Ijambo buri munsi ni uguhitamo gukunda Imana n'umutima wawe wose, kubaho mu kwera, kumvira ubushake bwayo no gukomeza gushikama mu kwizera. Iyo dushyize mu bikorwa ukuri guhishurwa mu bitabo by'Abalewi, Kubara n'Itegeko rya Kabiri, turushaho kugirana umubano wimbitse n'Imana, tugakura mu gukomera mu mwuka, kandi tukaba abagabo n'abagore b'indahemuka bahamya urukundo n'ubuntu byayo.
Amabwiriza yo Kwishyura
MoMo: ohereza 20,000 RWF kuri MoMo code 215 213 5 (Emile Sempabwa).
Kwishyura muri Banki (USD): ohereza 15 USD kuri Bank of Kigali, konti nomero 0004 7069 6794 470 (Emile Sempabwa).
Gusoma kuri Interineti
Ugomba kwinjira kugira ngo usome kuri interineti.
Banza Winjire


